Twagiramungu Faustin mukiganiro mpaka kuri televiziyo France 24. Tariki ya 17/9/2013

submitted by RDITV on 12/11/13 1

Televiziyo mpuzamahanga y'abafaransa France 24 yagiranye ikiganiro mpaka n'abatumirwa banyuranye ku kibazo cy'u Rwanda kibanze kuri demokarasi no kumutekano w'igihugu cya Congo. Abatumirwa ni : -Jacques KABALE : Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cy'Ubufaransa -Faustin TWAGIRAMUNGU : Umuyobozi w'ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza -Antoine CLASER : Umunyamakuru akaba n'Umwanditsi w'ibitabo -Florent GEEL: Umuyobozi w'ibiro by'Afurika by'urugaga rw'amashyirahamwe ashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Uretse Ambasaderi Jacques Kabale wemeza ko u Rwanda rufite demokarasi , rukaba rukora amatora adafifitse kandi akaba avuga ko ishyaka FPR na Kagame Paul bakunzwe cyane n'abanyarwanda bose,ibyo bikagaragazwa n'uko bitabira amatora kandi bishimye; abandi bose bari muri icyo biganiro bagaragaje ko u Rwanda rufite ubutegetsi bw'igitugu, amatora akorwa akaba ari umurako, Twagiramungu we yongereyeho ko abona atari ngombwa ko n'ayo matora aba kuko FPR ari ishyaka rimwe rukumbi rifite andi mashyaka mu kwaha kwayo ,hagakorwa amatora y'ikinamico kugirango u Rwanda rubone imfashanyo z'amahanga. Twagiramungu akaba yibaza icyaha Ingabire Victoire yakoze gituma bamufunga! Kabale we avuga ko Ingabire yakoze ibyaha bikomeye ariko atibuka neza byose! Kubyerekeranye na Congo , abari mu kiganiro bose uretse Kabale , bahuriza kukubona ibintu kimwe by'uko Kagame Paul ariwe ubuza umutekano igihugu cya Congo, bagasanga nta buryo Congo yagira amahoro nta demokarasi iri mu Rwanda ko kandi ikibazo cya FDLR ari urwitwazo! Twagiramungu yibukije ko u Rwanda rwafashe igihugu cya Congo Kabarebe akaba umugabo w'ingabo z'icyo gihugu, ko kugeza mu mwaka w'2012 ingabo za Kagame Paul zari muri Congo zifatanyije n'ingabo za ONU n'iza Congo mu guhiga FDLR, zigataha zivuga ko bayirangije! Kabale we akavuga ko FPR yagiye muri Congo igacyura impunzi zigera kuri miliyoni 3, Twagiramungu akamusubiza ko mbere yo gucyura impunzi bari kubanza gucyura FDLR aho kuyigira urwitwazo rwo kwica abakongomani!..... Byari bishyushye hagati y'abanyarwanda naho abanyamahanga bo ugasanga bavuga ko Kagame yahawe ubutegetsi mu buryo bw'umvikane bw'amahanga kubera jenoside kuko yafatwaga nk'umuntu ukomeye,ariko igihe kikaba kigeze ko arekura u Rwanda rukabona demokarasi! Umwanzuro ukaba utegerejwe mu mwaka w'2017 niba koko Kagame atazongera kwiyamamaza , Kabale akaba yatinyutse kuvuga ko itegeko nshinga ririho ubu rizubahirizwa ,twizereko uyu ambasaderi atazagira ibibazo nka Karugarama!

Leave a comment

Be the first to comment

Email
Message
×
Embed video on a website or blog
Width
px
Height
px
×
Join Huzzaz
Start collecting all your favorite videos
×
Log in
Join Huzzaz

facebook login
×
Retrieve username and password
Name
Enter your email address to retrieve your username and password
(Check your spam folder if you don't find it in your inbox)

×