Twagiramungu Faustin ni UMUNYAPOLITIKI W'UMUNYARWANDA KAVUKIRE wahungiye mu bubiligi. Umwe mu bayoboye ishyaka MDR; guhera 1994 kugeza 1995 yabaye Ministri w'intebe Ubu ni umukuru w'ishyaka RDI-Rwanda Rwiza Inzozi ze ni uko INAMA RUKOKOMA yaba impamo. Bwana Faustini Twagiramungu, umenyerewe ku izina rya RUKOKOMA, ni umunyapolitiki umaze iminsi itari mike akina politiki yo hejuru. Ingoma hafi ya zose zo mu Rwanda ngo arazizi, izo atiboneye yarazibwiwe aranasoma. Iyo umubajije uko yazibonye, arasubiza ngo « AHO NABEREYE SINIGEZE MBONA UMUNTU UTEGEKA IGIHUGU NABI NKA KAGAME ». Kuba avuga Kagame si ukumubarirwa, kuko barakoranye amubereye Ministri w'Intebe, umwanya ariko atatinzeho kuko n'ubwo yakinaga politiki yo hejuru, ngo yasanze iyo utari mu cyo yita « AGATSIKO » k'abaturutse i Bugande, nta jambo uba ufite, ngo keretse nyine ukoze nk'ako guterura ibibindi kakorwaga n'abagaragu b'i bwami. Nyuma y'igihe gikabakaba imyaka hafi 20, Twagiramungu yifuje gusubira mu rwamubyaye, nk'umukuru w'ishyaka RDI Rwanda rwiza, agiye gukomereza politiki mu Rwanda. Yagombaga kuba yaragiye kuya 20/06/2013, ariko avuga ko UBUTEGETSI BWA Kagame bwamyimye ibyangombwa. Ubu se Twagiramungu azagenda, ntazagenda ? Icyakora ikizwi ni uko nagenda, Rukokoma ataziyisiga inyuma, ahubwo ngo yo izaba yanditswe mu nyuguti nini cyane.Ese nagerayo, nawe azakora nk'abandi asabe imbabazi mu izina ry'abo mu bwoko bwe ? Aha Twagiramungu aravuga ngo « Sinzigera mpfukama nsaba imbabazi umututsi » kandi ngo akaba nta gicumuro afite mu gihugu ; atiahubwo dusabire Kagame asabe Rukokoma azasabiramo imbabazi. --------------------------------------------